Ku mavugurura ku iyi dosiye nsoma, wareba http://www.openoffice.org/welcome/readme.html
Nshuti Ukoresha
Iyi dosiye ifite ibisobauro by'ingenzi kuri iyi porogaramu. Wasoma neza ibi bisobanuro witonze mbere yo gutangira gukora.
Umuryango OpenOffice.org, ushinzwe gukora iki gicuruzwa, wifuza kubatumira kwitabira nk'umunyamuryango. Nk'ukoresha mushya, ushobora kugenzura imbuga OpenOffice.org wifashishije ibisobanuro ngirakamaro by'ukoresha kuri
http://www.openoffice.org/about_us/introduction.html
Soma kandi ibice bikurikira byerekeranye no kugira uruhare mu mushinga wa OpenOffice.org.
Ibikenewe bya sisitemu:
Ingorane mu gutangiza OpenOffice.org (urugero: porogaramu ihagaze) kimwe n'ibibazo hamwe n'iyerekana rya mugaragaza biterwa cyane na musomyi y'ikarita mashusho. Niba ibi bibazo bibonetse, wavugurura musomyi y'ikarita mashusho yawe cyangwa ukagerageza gukoresha musomyi mashusho yazananye na sisitemu y'imikorere yawe.
Ushobora kwinjiza OpenOffice. org. 2.0 hamwe na ubwoko bushaje bwa OpenOffice.org. Hanyuma nuza guhitamo kuvanamo ubwoko bushaje bwa OpenOffice.org, ugomba guhamagara porogaramu y'iyinjiza ry'ubwoko bushya maze uhitemo 'Gusana'. Ibi bituma umenya neza ko uburyo bushya bwanditswe mu sisitemu yawe.
Wamenya ko gukoporora no komeka uhereye ku bubiko-koporora hagati ya OpenOffice.org 1.x na OpenOffice.org 2.0 bitagomba gukora mu miterere ya OpenOffice.org. Niba ibyo bigaragaye, wahitamo 'Guhindura - Komeka Bidasanwe' kandi ugahitamo indi miterere itari OpenOffice.org, cyangwa ugafungura inyandiko muri OpenOffice.org 2.0 ako kanya.
Wakwizera niba ufite ububikoremezo budakoreshwa buhagije mu bubiko gihegito kuri sisitemu yawe kandi n'uburenganzira bwo gusoma, kwandika no gutangiza bwatanzwe. Funga porogaramu zose mbere yo gutangiza iyinjizaporogaramu.
Niba uhuye n'ibibazo byo gutangiza OpenOffice.org (cyane byihariye mu gukoresha Gnome) 'wakuramo' impinduragaciro bidukikije SESSION_MANAGER mo imbere mu gikonoshwa ukoresha utangiza OpenOffice.org. Ibi bikorwa hongerwa umurongo "unset SESSION_MANAGER" ku ntangiriro y'agaporogaramu k'igikonoshwa sofise kaboneka mu bubiko "[office folder]/program"
Muri OpenOffice.org ushobora guhindura imyandikire kugira ngo mugaragaza igaragare no kuyicapa uyisimbuza imyandikire itandukanye iri muri sisitemu yawe. Ibi bishobora gukorwa ukoresheje umumaro usimbura imyandikire. Hitamo 'Ibikoresho - Uburyo - OpenOffice.org - Imyandikire' kugira ngo ugeremu imbonerahamwe y'isimbura myandikire.
Mu guhindura imyandikire y'imigaragarire y'ukoresha OpenOffice.org, ugomba gusimbuza imyandikire mburabuzi "Andale Sans UI" indi myandikire kandi ukerekana igenamiterere "burigihe" ry'iri simbura.
Wareba kw'Ifashayobora rya OpenOffice.org ku bisobanuro birambuye by'ikiganiro.
Uretse buto z'iyubusamo (amakomatanyabuto) zidakoreshwa na sisitemu z'imikorere zishobora gukoreshwa muri OpenOffice. org. Nibai ikomanyabuto muri OpenOffice.org ridashoboka nk'uko bigaragazwa mu Ifashayobora rya OpenOffice.org, wareba niba iyo nzira busamo isanzwe ikoreshwa na sisitemu y'imikorere. Kugira ngo ukosore ubwo bushyamirane, ushobora guhindura buto zashyizweho na sisitemu y'imikorere yawe. Mu bundi buryo, ushobora guhindura hafi ishyiraryahobuto iryo ariryo ryose muri OpenOffice. org. ku bindi bisobanuro byereke iyi ngingo reba mu Ifashayobora rya OpenOffice.org cyangwa inyandiko z'Ifashayobora za sisitemu y'imikorere yawe.
Mu magenamiterere mburabuzi, ifunga rya dosiye rirakora muri OpenOffice.org. Kugira ngo rihagarare, ugomba kuboneza impinduragaciro z'ibidukikije nyazo SAL_ENABLE_FILE_LOCKING=0 kandi ukoherezaSAL_ENABLE_FILE_LOCKING. Ibi byinjira bisanzwe mu buryo bukora mu dosiye y'inyandikoporogaramu sofise.
Iburira: Ibijyanye n'ifunga rya dosiye ikora bishobora gutera ibibazo kuri Solaris 2.5.1 na 2.7 ikoreshwa mu bufanye na Linux NFS 2.0. Niba ibikikije sisitemu yawe bifite ibi biranga, tuguhamagarira cyane ko wareka gukoresha ibijyanye n'ifunga rya dosiye. Bitari ibyo, OpenOffice.org izahagarara igihe ugerageje gufungura dosiye uvuye ku bubiko buteguwe NFS kuri mudasobwa Linux.
Ibice Uburenganzira bw'Umuhanzi 1998, 1999 James Clark. Ibice Uburenganzira bw'Umuhanzi 1996, 1998 Netscape Communications Corporation.
Umuryango OpenOffice.org wifuzaga kungukira mu kwitabira nyabyo byawe mu ikora ry'uyu mushinga ngirakamaro nkomoko ifunguye.
Nk'ukoresha, uhita ukenerwa cyane mu gikorwa cyo gukora iki gikorwa bityo tukaba tugushishikariza kugira uruhare rurushijeho kugaragara kugira ngo uzashobore kubarirwa mu bitangira umuryango. Iyandikishe maze ugenzure ipaji yagenewe abakoresha iri ku: http://www.openoffice.org
Wafata umwanya muto ukuzuza igikorwa gito cy'Iyandikisha ry'Igikoresho igihe winjiza porogaramumudasobwa. N'ubwo kwiyandikisha ari ku bushake, tubahamagariye kwiyandikisha, kuva amakuru atuma Umuryango ukora porogaramumudasobwa zirushijeho kuba nziza kandi ugahita ukemura ibibazo by'ukoresha. Ukoresheje Poritiki y'Umwihariko yayo, Umuryango OpenOffice. org ukora uko ushoboye mu kubungabunga ibibaranga byihariye. Niba utabashije kwiyandikisha ku iyinjizaporogaramu, ushobora kugaruka noneho ukiyandikisha igihe uboneye kurihttp://www.openoffice.org/welcome/registration20.html
Hari nanone Igenzura ry'ukoresha riboheka kuri interineti tukabahamagarira kuryuzuza. Ibisubizo by'Igenzura ry'Ukoresha bizafasha OpenOffice.org kujya mu buryo bwihuse mu iboneza ry'ibigenderwaho bishya by'irema rya porogaramu ofise y'urwego-rukurikira. Ikoresheje Poritiki y'Umwihariko yayo, Umuryango OpenOffice.org ukora uko ushoboye mu kurinda ibibaranga byihariye.
Urubuga nterineti OpenOffice.org icumbikiye IssueZilla, uburyo bwacu bwo gukora raporo, kugenzura no gukosora amakosaporogaramu n'ibibazo. Turashishikariza abakoresha bose kumva ko bibareba kandi bahamagarirwa gukora raporo y'ibibazo bishobora kuvuka ku rujyano rwihariye rwawe. Ikora rya raporo mbaraga y'ibibazo ni imwe mu nkunga ikomeye umuryango w'Ukoresha ushobora gutanga mu ikoraporogaramu ririho n'iterambere rya porogaramu.
Hano hari nke mu ntonde z'ubutumwa bw'umushinga kuri zo ushobora kwiyandikisha kuri http://www.openoffice.org/mail_list.html
Ushobora gutanga inkunga nini kuri uyu mushinga nkomoko ifunguye n'iyo waba nta bumenyi bwihariye bwo guhanga cyangwa kwandika porogaramu. Yego, wowe
Ku http://projects.openoffice.org/index.htmluzabasha kubona imishinga iboneka kuva Ihuzanahantu, Iyoherezaporogaramu na Porogaramurusobemiyoboro kugera ku mishinga y'isobekantima nyayo. Niba utari umahanzi wa porogaramu, gerageza kwifashisha Inyandiko cyangwa Umushinga w'Iyamamazabicuruzwa. Umushinga w'Iyamamazabicuruzwa wa OpenOffice.org urimo gukoresha uburyo bwo gucuruza budasanzwe n'ubusanzwe kugira ngo yamamaze porogaramu mfungura y'ibanze, tukaba tubikora tugenda duhura n'inzitizi , bityo ushobora kudufasha usakaza ijambo ukanabwira inshuti ibyerekeye iyi porogaramu.
Ushobora gufasha uhura n'Itumanaho ry'Igurisha & Urusobemikorere rw'Amakuru, hano: http://marketing.openoffice.org/contacts.html Aho ushobora gutanga aho ubarizwa h'itumanaho ry'igitekerezo n'ibinyamakuru, ibitwarabyatanzwe, ibigo bya guverinoma, abafasha kabuhariwe, amashuri, Amatsinda Abakoresha Linux n'abakora porogaramu mu gihugu cyanyu n'umuryango wa hafi.
Kubijyanye n'ifashayobora ryerekeye porogaramu ya OpenOffice.org 2.0, reba mu bushyinguranyandiko kugura ngo ubone ibibazo byashubijwe mu rutonde rw'ihererekanyamakuru 'users@openoffice.org' ruri ku http://www.openoffice.org/mail_list.html. Mu buryo bwo gusimburanya, ushobora kohereza ibibazo byawe kuri users@openoffice.org. Wibuke kwiyandikisha ku rutonde kugira ubone igisubizo imeli.
Ushobora no kureba igice cya FAQ kuri http://user-faq.openoffice.org/.
Uburyo bwiza bwo gutangira gutera inkunga ni ukwiyandikisha kuri rumwe mu rutonde rw'ubutumwa cyangwa nyinshi, gutegereza akanya gato, no kugenda ukoresha buhoro buhoro ubushyinguro bw'ubutumwa kugira ngo wimenyereze n'insanganyamatsiko nyinshi ziri zakozweho uhereye igihe kode nkomoko ya OpenOffice. org yasohokeye mu Kwakira 2000. Numara kumenyera, icyo usabwa gukora ni ukohereza ubutumwa bw'umwirondoro maze uhite winjiramo. Niba usanzwe uzi Imishinga ya Open Source, reba mu rutonde rwacu To-Dos maze urebe niba hari icyo wadufashamo ku http://development.openoffice.org/todo.html.
Twizeye ko wishimiye gukoresha OpenOffice.org 2.0 nshya kandi uzatangira gukorana natwe kuri interineti.
Umuryango wa OpenOffice.org